fbpx

Samuel Munana Aravuga ku Gukemura Ibibazo by’Abafite Ubumuga bwo Kutumva mu Rwanda

Samuel Munana yagezaga ijambo ku bitabiriye icyumweru mpuzamahanga cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva kuwa 27 Nzeri 2019 i Huye mu Ntara y’Amajyepfo

Kuva mu bwana bwe, Samuel Munana, umuyobozi w’umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva (RNUD) mu magambo ahinnye y’icyongereza,  yakuze abona ibibazo abafite ubumuga bwo kutumva bahura nabyo. Nawe ubwe kuva ku myaka umunani afite ubumuga bwo kutumva yatewe n’uburwayi bwa mugiga. Ibibazo we na bagenzi be bagiye bahura nabyo birimo guhabwa akato no guhezwa, kudahabwa uburenganzira bwo kwiga cyane ko amashuri menshi atanafite uburyo buhagije bwo kwigisha abafite ubwo bumuga. Samuel agira ati: “ Birababaza gukurira ahantu hari bamwe batekereza ko utashobora kwiga cyangwa hari imirimo utabasha gukora ngo kubera ko badashobora kuvugana nawe.” Akomeza agira ati:“Abana bafite ubumuga bafite ibyago byinshi byo gukorerwa ivangura kandi n’amashuri ntabwo afite ibyangombwa bihagije mu kubigisha.”

Ibindi bibangamira abafite ubumuga bwo kutumva birimo no kubura amahirwe amwe n’amwe kuri serivisi z’imibereho myiza, kutabona ubuvuzi bukwiye nka kimwe mu bibazo bitarakemuka  no kutabasha kuvugana neza n’abantu batanga serivisi ziganjemo iz’ubuzima cyane cyane mu bice by’icyaro. Samuel yibuka neza ukuntu yagiye abona abarwayi bafite ubumuga bwo kutumva batabasha gusobanurira neza abaganga uko barwaye kuko nta basemuzi baboneka ku bigo nderabuzima no ku bitaro. Kuri we, ni ikibazo gihangayikishije kuko mu gihe umutu utumva arembye bishobora kumubera bibi cyane. 

Samuel Munana, Umuyobozi wa RNUD yagezaga ubutumwa bwe ku nteko rusange y’abanyamuryango b’ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutumva, i Kigali kuwa 28 Gashyantare 2020.

Umwete we wo gukunda guteza imbere ubuzima bwiza kuri bose uturuka ku byo yiboneye n’ubuhamya ahabwa na bagenzi be bafite ubumuga bwo kutumva. Kuri ubu nk’umuyoboye wa RNUD n’abo bakorana bakomeje gukora ubuvugizi bugamije kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda babashe kubona serivisi z’uburezi n’ubuzima binyuze mu guteza imbere amahugurwa yo kwigisha ururima nyarwanda rw’amarenga ku baganga, abakora mu rwego rw’ubuzima, ababyeyi, abapolisi, abacamanza n’abandi.

Abakozi ba UGHE, Dr. Zahirah McNatt, Dr. Rex Wong, na Jenae Logan ubwo basuraga Samuel Munana (uwa kabiri uturutse i bumoso) n’umusemuzi we Gerald Mutema (uwa mbere uturutse i buryo) i Kigali mu mpera za 2019 hagamijwe kumenya ibyo RNUD ikora n’uko bamwe mu banyeshuri bahakorera umushinga w’ubushakashatsi busoza icyiro cya gatatu cya Kaminuza.

Imikoranire hagati ya Kaminuza Mpuzamahanga y’ubuvuzi n’Ubuzima kuri bose (UGHE) yatangiye mu 2019, ubwo bamwe mu bakozi ba UGHE aribo Dr. Zahirah McNatt, Dr. Rex Wong, na Jenae Logan, basuraga Samuel n’umusemuzi we Gerald Mutema banakorana ku biro bye kugira ngo basobanukirwe ibikorwa by’umuryango ayoboye. Urwo rugendo rwabo rwatumye Lisa Berwa na Marlene Mumukunde basozaga amasomo y’icyiciro cya gatatu mu ishami ry’ubuzima rusange bakorera ubushakashatsi muri RNUD. Ni ubushakashatsi bwibanze ku kumenya umusaruro uturuka ku kwigisha ururimi rw’amarenga ku batanga serivisi z’ubuzima mu Rwanda kandi bwanarebaga uko abaganga bafasha abarwayi babagana. Lisa Berwa agira ati:” Nahisemo gukora ubu bushakashatsi kubera nizera ko buri muntu wese afite uburenganzira kuri serivisi z’ubuzima kandi ibyavuye mu bushakashatsi bwacu byagize uruhare mu kuvugira abafite ubumuga bwo kutumva.” “Ubushakashatsi bwanjye busobanura intego yanjye yo guharanira ubuzima budaheza by’umwihariko ku bantu basa n’abatitaweho cyane.” Samuel kandi akomeza avuga ko bimwe mu byavuye muri ubwo bushakashatsi byatumye babona uburyo bwiza bwakoreshwa mu gufasha abanyeshuri biga ubuvuzi n’abakora mu rwego rw’ubuzima mu gukemura ibibazo abafite ubumuga bwo kutumva bahura nabyo. 

Samuel avuga ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi biri kubafasha mu kuvugurura uburyo bigishamo ururimi rw’amarenga mu Rwanda. Amasomo y’uburyo butandukanye arimo n’ay’igihe kirerekire ari gutangwa na RNUD kandi mubo ageraho harimo n’abaganga n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima. Asanga ururimi rw’amarenga ari kimwe mu bikoresho by’ingenzi bihari mu kumvikanisha uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda bakundaga guhezwa no guhabwa akato. “Abantu bakwiye kumva ko kutumva atari ikintu kidasanzwe, dufite ibitekerezo kimwe n’abandi, aho dutandukaniye ni uko twebwe tutabasha kubivuga mu magambo.

Lisa Berwa na Marlene Mumukunde, bakoze ubushakashatsi buri gufasha abari mu nzego z’ubuzima n’abiga ubuvuzi n’ubuzima rusange gukemura bimwe mu bibazo bibangamira abafite ubumuga bwo kutumva.

Nk’uko biri muri gahunda yaryo yo guteza imbere ubuzima kuri bose, ishami ry’ubuzima bw’abaturage n’buvuzi rusange riri gushimangira imikoranire na RNUD kuko biteganyijwe ko hagati muri 2021 abanyeshuri biga ubuvuzi muri UGHE bazigishwa n’ururimi rw’amarenga kugira ngo bazarangize kwiga ari abantu bashobora kuzana impinduka zigera no ku bantu basigaye inyuma barimo n’abafite ubumuga nk’ubwo. 

Samuel yizera ko abaganga nibiga ururimi rw’amarenga bizabafasha cyane mu gutanga serivisi ku buryo butavanguye ku barwayi babagana. Mu gihe abaganga baba bafite akazi kenshi batabasha kubona umwanya uhagije, Samuel asanga ari byiza kubigisha bakiri abanyeshuri. Ashimangira ko gukorana na UGHE mu gutanga amahugurwa ku rurimi rw’amarenga ari intambwe ikomeye yo guteza imbere uburenganzira ku buzima n’ubuvuzi bw’abafite ubumuga  bwo kutumva.

Samuel Munana yagezaga ijambo ku bafatanyabikorwa ba RNUD ku bijyanye n’ibitabo bikoze mu ikoranabuhanga byihariye ku bafite ubumuga.